Kwibuka28: Miss Rwanda Muheto Divine Yibukije urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside ko rufite umukoro uhambaye.

Nyampinga w’u Rwanda 2022 Muheto Nshuti Divine, yibukije urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside ko rukwiriye gukomeza kwenyegeza urumuri rw’ubumwe.

Ibi yabigarutseho mu butumwa yagejeje ku bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ku munsi u Rwanda n’Isi muri rusange bibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igahitana abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.

Uyu mokobwa uherutse gutorwa nka nyampinga w’u Rwanda 2022, yasobanuye ko icyumweru cyo kwibuka, ari igihe cyo kongera kwiyibutsa ko amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda, atazasubira ukundi.

Yagize ati “Ni igihe twibuka abacu bishwe bazira uko baremwe, Jenoside ni amahano adakwiriye kugaruka mu Rwanda. Twe nk’abavutse nyuma ya Jenoside, dufite inshingano ikomeye yo gukomeza kwenyegeza urumuri rw’ubumwe no kwiyubaka kw’Abanyarwanda.”

Mu minsi 100 ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ni umugambi wari umaze imyaka myinshi utegurwa ndetse ujyenda unashyirwa mu bikorwa na Leta yariho icyo gihe mu bice butandukanye by’u Rwanda, ariko noneho 1994 ushyirwa mu bikorwa mu buryo bweruye kandi mu gihugu hose.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?