Umuturage witwa Nyirashyikirana Alice, utuye mu mudugudu w’Akanduga, akagari ka Mbilima, Umurenge wa Coko, mu karere ka Gakenke, arasaba gufungurirwa amazi yafungiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge.
Uyu muturage avuga ko yafashe amazi mu kwezi kwa Kane uyu mwaka wa 2023, ayahawe na Kanyamigezi usanzwe utanga amazi muri ako gace.
Ati”Mu kwezi kwa Kane nibwo nafashe amazi, nyahawe na Kanyamigezi usanzwe uza kuyaha abaturage hano. Icyo gihe twamuhaye amafaranga ibihumbi ijana na bitanu (105.000Frw), ndetse twaritwaraguze ifatabuguzi (Konteri) I Ruli ibihumbi makumyabiri (20.000Frw)”.
Nyirashyikirana avuga ko ku itariki 31 Kanama 2023, yatunguwe no guhamagazwa ku murenge abwirwa ko yafashe amazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko bityo asabwa kwishyura amande y’ibihumbi 50.000Frw.
Yagize ati”Nageze ku murenge Gitifu ambwira ko nafashe amazi mu buryo butemewe, ansaba gutanga amande y’ibihumbi 50.000Frw. Namubwiye ko ntayo mfite muha igihe nzayatangira”.
Yakomeje avuga ko icyo gihe kigeze yatanze amafaranga ibihumbi 20.000Frw, ayashyikiriza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbilima, Nteziryayo Anastase nubwo nta nyemezabwishyu yamuhaye, andi akaba yaragombaga kuyatanga mu gihe cy’icyumweru.
Nyirashyikirana avuga ko igihe cyo gutanga amafaranga yasigaye cyageze atarayabona aribyo byatumye kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Nzeri 2023, abayobozi barimo Gitifu w’Akagari, uw’Umurenge na DASSO, bazindukira iwe kwishyuza yasigaye [ibihumbi 50.000Rw].
Ati”Baraje bansaba kwishyura amafaranga yasigaye mbabwira ko ntarayabona, bansaba kwishyura cyangwa bakayaca (Amazi), ndababwira nti mureke mpamagare umugabo areba aho ayakura yishyure kuko njye ntwite ntabwo nakora ngo mbe nayabona”.
Yakomeje avuga ko umugabo yabonye umuguriza arayohereza ariko umugore ayazanye Gitifu w’Umurenge, Niyomwungeri Robert yanga kuyakira ngo yabaruhije.
Ibivugwa n’uyu muturage byamaganiwe kure n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Coko, Niyomwungeri Robert, aho yavuze ko uwo muturage atafungiwe amazi kuko atigeze ayahabwa.
Ati”Ntabwo aribyo ntiyafungiwe amazi kuko atigeze ayahabwa. Nta muturage wemerewe gufata amazi kuko umuyoboro Rwiyemezamirimo ntarawegurira Akarere”.
Gitifu abajijwe icyo uwo mugore yaciriwe amande, asubiza ko byaba byiza basobanuje uwayaciwe.
Amakuru Impano yamenye nuko amande y’ibihumbi 20.000Frw yatanzwe na Nyirashyikirana yahinduriwe inyito, aho ibihumbi 10.000Frw yiswe ay’agasuzuguro mu gihe andi ibihumbi 10.000Frw yiswe ayo kwangiza ibidukikije.
Hirya no hino mu gihugu haracyagaragara abaturage badafite amazi meza, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko umwaka utaha wa 2024, uzasiga buri muturage yaregerejwe amazi meza, uvoma kure akavoma muri 500m.