Huye: Bacukuye imva bagiye gufata umurambo kwa muganga basanga arimo kwinywera agakoma

Umugabo witwa Gervais Byangabiza  wari wabitswe ko yapfuye inshuti n’abavandimwe be bacukuye imva yagombaga gushyingurwamo bageze kwa Muganga basanga umugabo ni muzima.

Nk’uko amakuru dukesha Kigalitoday abivuga, ngo abatuye   mu Kagari ka Rusagara bavuga ko n’ubwo bari bacukuye imva nta wari uzi amakuru ya nyayo kuko Byangabiza ubwo yajyaga kwa muganga nta n’umurwaza yari afite.

Imvo n’imvano yo kujya kwa Muganga kwa Kigewugewu.

Hari mu masaa kumi n’imwe z’umugoroba, ku wa Kabiri tariki ya 01 Gashyantare 2022, ubwo Byangabiza ngo yajyaga  kogoshesha umwana we maze asanga abogosha badahari, mu gusubirayo anyura ku rugo ruri hafi aho ngo bamushyirire umuriro muri telefone, kuko n’ubundi abaturanyi badafite amashanyarazi basanzwe baza gushyirishamo umuriro kuri urwo rugo. Agezeyo ngo yasanze Théogène Sibongiriye bakunze kwita Kigewugewu ari gutunganya ubusitani, bavuganye gato Byangabiza wari wasinze ngo amukubita ingumi, maze Sibongiriye na we mu kwitabara amutema ku kuboko no mu mutwe akoresheje cya gikoresho yakatishaga ibyatsi.

Abo mu rugo Sibongiriye yakoreraga bavuga ko urebye kurwanisha icyo gikoresho byari nko kwitabara kuko n’ubundi mu gace atuyemo abantu, cyane cyane abana, bakunze kumukubita bakanamutera amabuye, biturutse ku kuba afite ubumuga bw’amaguru, ari na yo mpamvu bamwita Kigewugewu.

Abaturage bavuga ko amakuru y’uko yapfuye batazi aho yavuye , gusa ngo ubuyobozi bw’inzego zibanze na bwo bwari bwasabye urugo yakubitiwemo gufasha umuryango we kumushyingura.

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 2 Gashyantare 2022 abo mu rugo yakubitiwemo barafashwe bajya gufungwa, hanyuma uwamukubise abimenye yijyana kuri RIB, bo barafungurwa.

Ku bitaro babuze umurambo, hanyuma bakomeza gushakisha, baza kumusanga mu cyumba kimwe cyo mu bitaro bya Kabutare, ari muzima arimo yinywera igikoma yari ahawe n’abantu bari kumwe bari bagemuriwe.

Ku wa Gatanu tariki 4 Gashyantare ibitaro byaramusezereye, ubu arwariye iwe, naho imva yari yacukuriwe ngo bayihambyemo umutumba, barayisiba. Isanduku yari bushyingurwemo na yo ngo nyiri imodoka yari igiye kuzana umurambo yabanje kubura aho iyerekerana, birangira isubijwe mu gakiriro yari yaguzwemo.

Abagiye gufata umurambo ku bitaro batunguwe no kubona  uwo bari bazi ko yapfuye ari kwinywera igikoma mu cyumba kimwe cyo mu bitaro bya Kabutare,

Ku wa Gatanu tariki 4 Gashyantare 2022  ibitaro bya Kabutare byaramusezereye, ubu arwariye iwe, naho imva yari yacukuriwe ngo bayihambyemo umutumba nk’uko bisanzwe bijyenda mu muco nyarwanda aho uwari gushyingurwa bibaye ngombwa ko atagishyinguwe. Isanduku yari bushyingurwemo na yo ngo nyiri imodoka yari igiye kuzana umurambo yabanje kubura aho iyerekerana, birangira isubijwe mu gakiriro yari yaguzwemo.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?