Cristiano Ronaldo ushinjwa gufata ku ngufu ntashaka ko amakuru y’urubanza rwe ajya hanze

Mu gihe kuri uyu wa kabiri, hategerejwe kumva imbande zose mu rubanza Ronaldo aregwamo , abanyamategeko be batangiye gukora ibisabwa byose kugira ngo amakuru yereke urubanza agirwe ibanga.

Byose byatangiye muri 2009 ubwo Police ya Las Vegas yakiraga ikirego cy’umunyamideli Kathyrn Mayorga aho yashinjaga Cistiano Ronaldo kumukorera ihohotera rishingiye ku gutsina muri hotel, gusa nyuma y’igihe gito ikirego cyarasubitswe binyuze mu bwumvikane bw’impande zombi aho abanyamategeko ba Cristiano batanze arenga 375 000£.

Ibintu Byaje guhindura isura ubwo muri 2018 hazamukaga inkundura ya #MeToo aho abakobwa n’abagore bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikoreraga ubuvugizi, ibyo byatumye Kathryn asubukura ikirego cye gusa ku bufatanye bw’impande zombi ziri murubanza bemeranya kudashyira hanze amakuru yerekeye urwo rubanza.

Muri uyu mwaka nibwo bimaze kumenyekana ko amakuru yerekeye urubanza rwa Ronaldo afitwe n’ikinyamakuru football leaks, abanyamategeko be bakaba batangiye kuganira n’umucamanza wa Las Vegas, Jennifer A Dorsey ku buryo uwatangaza ayo makuru yahanwa mu mategeko kuko ngo byagira ingaruka ku isura y’umu client wabo.

Amakuru agera kuri the Mirror dukesha iyi nkuru avuga ko imyanzuro izamenyekana kuri uyu wa kabiri gusa hatagize igikorwa ngo hakumirwe ishyirwa hanze ry’amakuru y’urubanza rwa Cristiano mu minsi micye abakurikira ruhago n’imyidagaduro muri rusange bamenya byinshi kuko iyo nkuru itegerejwe n’ibinyamakuru bikomeye nka the New York times ,Football Leaks n’ibindi Kandi ibi bishobora kugira ingaruka kuri Ronaldo usanzwe akorana n’ibigo bikomeye mu kwamamaza harimo nko gusesa amasezerano nkibyabaye kuri Mason Greenwood bakinana muri Manchester United.

Ku ruhande rwa Cristiano Ronaldo Aveiro Santos, utarashatse kuvuga cyane kuri uru rubanza muri 2018 mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The mirror yatangaje ko ibyo Mayorga amushinja ari ibinyoma kandi bitandukanye n’amahame shingiro amugenga.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?