Mu mpera z’icyumweru dusoje, mu karere ka Kirehe havuzwe inkuru ibabaje y’inka 15 zapfiriye rimwe, ubwo zonaga amasaka y’umuturage. Ikigo cy’igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB cyasuzumye izi nka gifata ibipimo ngo harebwe neza icyazishe.
Muri iyi nkuru turagaruka ku bitekerezo by’abasomyi batandukanye kuri iyi nkuru ibabaje. Turifasha ibyanditswe na Angelibert Mutabaruka usanzwe ari umunyamakuru wa Tv na Radio 1 ku rukuta rwe rwa Twiiter aho yagize ati” #Mpangasector @KireheDistrict inka 15 zagiye konera umuturage zose zipfira muri uwo murima… !!! Ubu se amategeko aravuga iki ra?”
Uwitwa Kaliclau yagize ati” Ibi ntibyemewe, ni nko gushyira amashanyarazi mu gipangu, ngo uririnda. So, niba Hari ibihumanya nyiri umurima yakoresheje, azabazwa ikishe izo nka.”
Uwitwa Be Happy yahise amusubiza ati” Niba yari ateze imbeba se cg ibindi byonnyi abizire? Nta muhinzi utirinda ibyonnyi mu murima we.”
Uwitwa Umunyafurika Nyawe we yagize ati” Nyiri umurima ararengana pe! Nonese niki cyemeza ko ariwe waziroze? Gusa ibi bitange isomo ryo kubahana, inka 15 bazishoye mu murima w’ umuhinzi gute? Nibanamufunga araba arenganye araba azize icyo bari cyo, naho baburanye rwaba urucabana. Yaba umwere, ahubwo umuti urakenewe!”
Nzamwitakuze Denise we yagize ati” Ariko ntimukarenganye umuturage.ubundi inka 15 zinjira mu murima w’umuntu uwuziragiye arihe niba atari agasuzuguro?wasanga atanaherukaga gusarura bari baramuzengereje.Rero buriya yarihanangirije banga kumwumva kandi nubwo buyobozi mumuhururiza buba buhari.”
Uwitwa Ntakundi Tuzagafata we yagize ati” Iburasirazuba rero ibyaho ntibijya byoroha kuko aborozi basuzugura abahinzi akaba yashumura mumurima wae nko nuko uciriritse gusa ibi nibyo byabashobora abanyagwa”
Ni kenshi bamwe mu bahinzi bo mu ntara y’uburasirazuba bumvikanye mu bitangazamakuru bitandukanye bavuga ko barambiwe inzego z’ibanze zitita ku bibazo babugezaho byo guhora bonesherezwa n’abo bita ko bakomeye, ariko ntibahabwe ubutabera. Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe bwavuze ko nk’uko abaturage bagize ibyago bafashwa, uriya na we hari gutekerezwa uburyo yagobokwa. Gusa nta numwe wijyeze akomoza ku gihombo cya nyir’ukonesherezwa.