Ikinyoma cyamamaye mu myidagaduro yo mu Rwanda cyo kuva inda imwe kwa Tom Close na The Ben cyahimbwe na Tom Close ubwe.

Ubwo umuziki wo mu Rwanda wasaga naho uri kuzanzamuka mu myaka ya 2007, 2008 na 2009 nibwo hadutse ikinyoma cyanafashwe nk’ukuri mu gihe kitari gito, aho abakunzi ba Muzika nyarwanda batari bake bari bazi ko MUGISHA Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben na Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close bava inda imwe.

Iki Kinyoma cyarakwiriye  kugeza  kuwa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2017, ubwo Producer Nicolas wabanye n’aba bombi ubwo batangiraga muzika yatangarije kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda ko Tom Close na The Ben ntacyo bapfana ndetse ko bahujwe n’itsinda babanje kubamo.

Dore uko iki Kinyoma cyatangiye

Tom Close ubwo yaganiraga na Yago Tv show(channel ya Youtube) yavuze ko ariwe wahimbye iki kinyoma. Yasubizaga ikibazo yari abajijwe ku ruhare rwe mu kumenyekana kwa The Ben. Yagize ati” umunsi umwe ndi i Butare Ben yankoreye surprise(yarantunguye) anyumvisha indirimbo ye yari yakoze(amaso ku maso) numva n’indirimbo nziza,  ndamubwira nti rero Ben hari indirimbo zange zamenyekanye wagizemo uruhare, rero nicyo gihe ngo nanjye ngire uruhare mu kumenyekana kwawe. Wowe aho uzajya ujya ujyanye indirimbo ujye ubabwira ko uri murumuna wange bazakwakira byoroshye”.

Tom Close yakomeje avuga ko nubusanzwe bari barabaye inshuti cyane bagasa naho  ari abavandimwe kuko uwajyaga iwabo w’undi yabaga yisanga nk’uri mu rugo. Gusa byumwihariko Tom akaba yarahimbye icyo kinyoma mu buryo bwo kwitura The Ben.

Gusa Tom Close yavuze ko nubwo yifashishije inzira y’ikinyoma ngo afashe The Ben kumenyekana byihuse, nubundi niyo atabikora yari kumenyekana kuko akeza karigura.

Twabibutsa ko abo bombi The Ben ndetse na Tom Close baje guhirwa na Muzika yabo, aho The Ben muri 2010 yerekeje muri Amerika akaba ariho akomereza umuziki we, naho Tom Close agakomeze kwiga ibijyanye n’ubuganga muri Kaminuza y’urwanda, ubu akaba yaranagiriwe ikizere n’inama y’abaminisitiri akagirwa uhagarariye ishami ryo gutanga amaraso mu mugi wa Kigali.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?