Kuba imibare y’abapimwe Coronavirus mu Rwanda izamuka ntawe bikwiye gukura umutima. Dr Ngamije

Mu Rwanda imibare y’abarwayi banshya b’icyorezo cya Covid-19  cyizwi nka Coronavirus, irakomeza kuzamuka umunsi ku wundi. Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Avuga ko kubona imibare y’abapimwe izamuka ntawe bikwiye gukura umutima, ahubwo icyagateye ubwoba ari ukuba ntawabonetse kandi harabayeho guhura k’uwanduye n’abandi bantu.

Mu gitondo cyo kuwa 14 Werurwe 2020, nibwo Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko hari Umuhinde wageze mu Rwanda ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai, agapimwa ariko ntagaragaze ibimenyetso kugeza  kuwa 13 Werurwe ubwo yijyanaga kwa muganga bagasanga afite icyorezo cya Coronavirus.

Guhera kuwa 14 Werurwe 2020 bikimara gutangazwa, ingamba n’imbaraga zo guhangana n’iki cyorezo zahise zitangira gushyirwa mu bikorwa.  Ku ikubitiro hagombaga gushakisha buri wese waba yarahuye na wa muhinde wanduye kugira ngo apimwe ndetse anashyirwe mu kato. Ibyo byarakozwe.

Izindi ngamba zirimo guhagarika amashuri, gufunga insengero, guhagararika ibitaramo n’izindi zisa nazo zahise zitangazwa ku munsi wakurikiyeho. Icyumweru kimwe umurwayi wa Coronavirus abonetse mu Rwanda Itangazo rya minisitiri w’intebe ryaje ritangaza ingamba nshya zirimo ko” amasoko yagombaga gufungwa uretse ahahirwamo ibiribwa n’ibindi bijyanye nabyo ndetse n’ibikoresho byo guhangana n’iki cyorezo,  abantu bagahama mu ngo zabo mu gihe kingana n’ibyumweru 2. Ibyo nabyo byarakozwe.

Izi ngamba n’izindi nyinshi  zatumye hatahurwa abanduye Coronavirus, aho kugeza ubu abagera kuri 82 bamaze gusanganwa iki cyorezo mu Rwanda ndetse iyi mibare ikaba ishobora gukomeza kwiyongera.

Imibare yerekana ko kuva kuwa 14-21 Werurwe 2020, hari hamaze kwandura abantu 17. Mu cyumweru cyakurikiyeho imibare yarazamutse kuko byageze kuwa 28 Werurwe, bageze kuri 60 harimo umunsi wa tariki 24 Werurwe, wabonetseho abarwayi bashya 17.

Mu minsi ine ishize abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho 22, bava kuri 60 bariho kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize bagera kuri 82 kuri uyu wa 1 Mata 2020.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, avuga ko mbere na mbere gutangaza imibare y’abanduye ari inshingano yo kugaragariza abanyarwanda aho ikibazo gikomeye kigeze kugira ngo bamenye ko ari ikibazo bagomba guha agaciro kandi ari ibihe bidasanzwe.

Ati “Icya kabiri ni uko dukurikirana abantu bahuye na bariya banduye umunsi ku wundi, duhura nabo tukabasuzuma bityo rero hari umunsi tugira abarwayi bake dutangaza hari umunsi mushobora kumva dutangaje benshi, nta gitangaza kirimo biterwa n’umubare w’abantu twahuye na bo, umubare w’abo twapimye n’umubare w’abanduye muri abo twapimye”.

“Nta gitangaza ko muzajya mwumva rimwe ari babiri, undi munsi batatu, bashobora no kurenga batatu cyangwa bane, ibyo mu gihe turi muri iki gihe cyo kumenya neza uko ikibazo giteye nta cyatangaza ko imibare yajya ihindagurika kugeza igihe tuzagera ku gipimo aho icyorezo tumaze kukimenya neza tuzi ngo abanduye baranduye kandi turi kubabuza kwanduza abandi”.

Minisitiri Dr Ngamije, avuga ko ingamba zafashwe nka Guma mu rugo, gufunga imipaka, guhagarika ingendo z’indege, gufunga amashuri n’insengero, guhagarika ubucuruzi butari ubw’ibiribwa n’izindi zizatuma hari igihe imibare izagabanuka.

Ati “Turi gufata ingamba zo kugira ngo tutanduza utarandura, ibi bizatuma rero imibare itangira kugabanuka, ni ukuvuga ngo igihe kizagera mubone tutacyongera kuvuga abantu umunani, icyenda se…kugeza igihe buri munsi tutagira abarwayi bashya tugomba gutangariza igihugu”.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, avuga ko gukomeza gutahura abanduye iki cyorezo ari intambwe iganisha ku kugitsinda burundu, bityo ntawe ukwiye gutera impungenge n’imibare itangazwa.

Avuga ko kubona imibare y’abapimwe izamuka ntawe bikwiye gukura umutima, ahubwo icyagateye ubwoba ari ukuba ntawabonetse kandi harabayeho guhura k’uwanduye n’abandi bantu.

Ati “Twebwe rero iyo tumubonye biradushimisha ahubwo ko iyo virusi ivuye mu baturage yari gukwirakwira. Iyo imibare ibonetse ari myinshi mu gihe gito, ni ukuvuga ngo ikibazo twakivanye aho cyari kiri hanyuma ejo, ejobundi ubuzima bugakomeza nta Coronavirus ihari”.

Kugeza ubu ingamba zari zafashwe zo kuguma mu mu rugo zamaze kongerwaho iminsi 15, zikazageza kuwa 19 Mata 2020 sa 23:59.

 

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?