Inkuru ya Nyakibi wasuze mu misango, inkomoko y’umugani Nyakibi ntirara bushyitsi.

Uyu mugani bawucira ku muntu utabasha kwihishira ngo yihe akabanga akagaragaza ingeso ze mbi naho adasanzwe ajyenda, aha niho bahera bavuga bati burya koko nyakibi ntirara bushyitsi. Wakomotse kuri Nyakibi wo mu bwanacyambwe mu Rwampara rwa Nyarugenge ahasaga mu mu 1400.

Nkuko tubikesha igitabo ibirari by’insigamigani cyo muwi 1986 ngo uyu mugabo nyakibi bikekwa ko yaba yarabayeho ku ngoma ya YUHI Gahima uyu Nyakibi rero yari umugaragu wa Ruganintwari bukeye sebuja aza kumwohereza ku musabira umugeni kwa Sinayobye  i Nzaratsi Nyakibi arakugendeye arara I Mushubati na Kanyarira bukeye asohora kwa Sinayobye no kwa Sinayobye aravunyisha abo asanze kw’irembo baramuvunyishiriza aratambuka bararamukanya baramuzimanira yica akanyota ubundi ababwira ikimujyenza ati” Ruganintwari yantumye ngo mwarabanye murashyingirana none yumvise ko ufite abakobwa arashaka kubasabamo umugeni. Sinayobye ntiyazuyaza amwemerera umugeni., ariko Nyakibi akagira ingeso ebyiri zari zaramubushabushe, gusuragura no kwiba !Nyakibi akiganira na Sinayobye n’umugore we(wa Sinayobye) ingeso iba iranze umusuzi uti ” bwi” mu kandi kanya nabwo yongera gusura Sinayobye n’umugore we bararebana batangira kwiciranirana ijisho Nyakibi aba yababonye nkejo aratanguranwa abwira Sinayobye  ati” mubyo Ruganintwari yantumye icyo mwiciraniraho ijisho ntakirimo ! Mu gihe cyo kuryama Nyakibi bamusasira mu nzu y’abashyitsi mu gikari hamwe n’abandi ariko iyo nzu ikabamo inzoga, ijoro rijigije Nyakibi arabyuka ajya gushingamo umuheha aragotomera. umunyenzoga nawe war’uryamye muri iyo nzu aba yamwumvise aramwombokera aba amucetse urushyi barasakuza na ba nyir’urugo baraza bose batungurwa no gusanga ari ya ntumwa yaje kurambagiza. Nyakibi akubise amaso ba nyir’urugo acika intege  abasaba ko bamugirira ibanga ntibabibwire shebuja  maze bamubera imfura baramusezerera arataha.

Asohoje ubutumwa ababwira ko umujyeni bamumwemereye maze Ruganintwari ashaka inka ninzoga aziha Nyakibi ngo ajye gusaba Nyakibi ajyeze i Nzaratsi arasaba baramwemerera, amaze gusaba nanone ararara kuko yari yaturutse kure. Ijoro rijigije ingeso iranga arabyuka ajya mu nkono y’inyama ariko asanga umunyagikari yaryamiye amajanja aba arombotse aramucakiye amuceka urushyi , undi avuz’induru basanga nanone ni Nyakibi noneho Sinayobye ntiyamwihanganira arategeka baramuboha bamushyira Ruganintwari amutumaho ati” Nyakibi yaraje bwambere aransurira arananyiba ndamwihanganira none yongeye kugaruka aranyiba none rero Ruganirwari nguhaye umujyeni ariko singuhaye kunyiba.’’

Nyakibi baramushorera bamujyejeje kwa Ruganintwari bamutekererza byose maze avuma Nyakibi ati jyenda shahu Nyakibi nturara bushyitsi! Inkuru ikwira hose Nyakibi aba iciro ry’imigani aryo.

Ivomo: Ibirari by’insigamigani 1980

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *