RIB yataye muri yombi, abakurikiranyweho gukinisha abana ibirimo urukozasoni

 

Babinyujije ku rubuga rwa Twitter, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bane bakurikiranyweho gukinisha abana filime z’urukozasoni no kuzikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga nka youtube.

RIB bagize bati” RIB yafashe Twizerimana David ufite chaines/channels za Youtube zitwa Smart Guys TV na Smart Nation TV na bagenzi be batatu bakurikiranyweho gukinisha abana filime z’urukozasoni no kuzikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga nka youtube. Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kacyiru, Kimironko, Kimihurura na Remera mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yasoje ivuga ko itazihanganira umuntu wese uzakoresha umwana ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi bishora abana mu ngeso mbi zibangiriza ejo hazaza habo, yaba akoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose, ndetse inibutsa ko uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?