Kenya yoherejwe mu burasirazuba bwa Congo ntibigire icyo bitanga, igiye kuyobora ingabo mpuzamahanga muri Hayiti

Nyuma y’uko ingabo za Kenya zoherejwe mu Burasirazuba bwa Congo ntibigire icyo bitanga, ubu yatangaje ko yiteguye kohereza abapolisi igihumbi bo gufasha mu guhugura no gufasha bagenzi babo b’abanya Hayiti mu kurwanya udutsiko tw’abagizi ba nabi twigaruriye igice kinini cy’umurwa mukuru Port-au-Prince.

Itangazo ryasohowe na Alfred Mutua, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya rigira riti: “Kenya yemeye kuyobora umutwe w’ingabo mpuzamahanga muri Hayiti.”

Iyoherezwa ry’umutwe w’igipolisi kirangajwe imbere na Kenya bizasaba manda y’akanama ka LONI gashinzwe umutekano, ndetse no kwemezwa n’abategetsi bo muri Hayiti, nk’ukoVOA dukesha iyi nkuru ibivuga.

Ako kanama kasabye umunyamabanga mukuru wa LONI Antonio Guterres kukamurikira bitarenze hagati muri uku kwezi kwa Munani raporo y’inzira zishoboka mu gukemura ikibazo cyo muri Hayiti, harimo no koherezayo n’umutwe w’ubutumwa bwa LONI.

Abadipolomate ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bari bamaze igihe bashakisha igihugu cyayobora umutwe w’ingabo mpuzamahanga muri icyo gihugu.

Minisitiri Mutua yavuze ko mu byumweru bije Kenya izohereza “abashinzwe kugenzura uko ubwo butumwa buzakorwa.”

Kenya, ifatwa nk’imbonera y’ubutegetsi bugendera kuri demukarasi mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, irimo kugira uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro muri ako karere iherereyemo, nko mu bihugu bya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo na Somaliya.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?