Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC usanzwe ari Perezida w’ikipe yishingiye ya Gasogi, ntiyanyuzwe n’imisifurire mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona wahuje ikipe ye na Police FC kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021, umukino Gasogi yatsinzwemo na Police Fc ibitego 3 kuri 2. Bikaba byatumye anavuga ko icyo yasabiye umusifuzi kuMana ari umuvumo.
Mu kiganiro rirarashe cya Radio1 gisanzwe kimenyerewemo KNC na Angelbert Mutabaruka, KNC yagize ati” Barthazal aho wakora ikintu nka kiriya kigarura ikipe mu mukino aba ari ubugome, amashusho ari hariya bose bazarebe. Ufashe agahinda nari mfite umukino urangiye twakandikiye FERWAFA twivana mu irushanwa, ntabwo dushobora gukina ibintu nk’ibi duhanganye na Covid-19 na Barthazal. Bajye bamenya ko ibintu ari amarangamutima, umuntu ukora ibintu nka biriya abazi ko aba muri sosiyete?”
Yakomeje avuga ko Umusifuzi yabwirijwe gusifura hanyuma koko agahita asifura, aho yavuze ko kuri we atari ubuswa bw’umusifuzi ahubwo ari ubugome.
Yagize ati “Ahantu Barthazal yabereye igitangaza umukinnyi wa Police yaramubwiye ngo sifura ikosa abona gusifura. Njyewe Ahishakiye Barthazal ndamuzi neza si ubuswa ni ubugome, nta kindi nagusabiye Imana saa cyenda yo nayibisabye, ibintu ni bibiri numara kwicara ukabibona uzabe umugabo wicare wandike usabe imbabazi Gasogi n’abafana, nange ninsanga ibyo navuze nibeshye ndagusaba imbabazi ariko kugeza ubu singusaba imbabazi ndagusabira umuvumo.”
Si rimwe si kabiri havugwa imisifurire itanoze mu mupira w’amaguru, gusa Ishyirwahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA na ryo rikomeje kugaragaza ko ritazihanganira imisifurire mibi kuko hari na bamwe mu bahanishijwe guhagarikwa kugeza ku mezi ane badasifura, nyuma y’uko bagaragaweho imisifurire idahwitse.