Ruhango: Umugore yaguwe gitumo asaba indonke, yavugaga ko yatumwe na DPC.

Kuwa 24 Ukuboza 2021 uwo abaturage bavugaga ko bazi nka Mukundirehe Claudine wo mu murenge wa Bweramana uherereye mu karere ka Ruhango,  yisanze  yafashwe amajwi mu ibanga rikomeye cyane arimo asaba amafaranga ibihumbi 50 aho yavugaga ko yagize uruhare mu ifungurwa rya Rwasamirera Aloys, ndetse akanababwira ko nibatayatanga bari bube basuzuguye Leta. 

Mu majwi  yafashwe na Radio1 dukesha iyi nkuru, uyu mugore yumvikana asa nuciririkanya bamubwira ko ayo ibihumbi 50 ari menshi nawe akabaza ati” ariko se ubwo ni menshi koko?”

Ubwo uyu mugore yatahuraga ko ashobora kuba yisanze mu byuma by’itangazamakuru yahise asa nujijisha ashaka guhindura icyamugenzaga. Mu ijwi rya Daniel Dushimumuremyi umunyamakuru wa Tv na Radio1, yumvikana amubaza ati” Ni izihe nzego zigutuma kugira ngo uze kwishyuza abantu bafunguwe ngo wabakoreye ubuvugizi?” Uwabazwaga yahise asubiza mu ijwi risa niritishimye ati” None se hari uwo nishyuje?”

Umunyamakuru yamwibukije ko hari amajwi afite ari kwishyuza maze Claudine avuga ko ntawe yishyuje ndetse nta n’uwayamuhaye.

Umwe mu baganiraga n’uwo mugore yavuze ko ngo uwo mugore  yagerageje kunyura mu ngo z’abaturage bamwe na bamwe  ababwira ko hari amafaranga yumvikanye na Aloys wari ufungiye muri Transit Center( Ibigo binyurwamo igihe gito ariko  abanyarwanda batandukanye bafata nk’ibifungirwamo inzererezi) aho ngo bari bumvikanye ko agomba kumuha amafaranga ibihumbi 50 kuko yamufunguje, aho uwo Claudine ngo yamubwiraga ko ari Muramukazi wa DPC.

Umuvugizi wa Police mu ntara y’amajyepfo Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yabwiye Radio1 ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa.

Uko inzego zitandukanye zishyira ingufu mu kurwanya no guca ruswa, ni nako abayaka biga amayeri atandukanye arimo gutuma abayibakira barimo n’abadashobora gukekwa, ariko kandi hakaba harimo n’abitwikira ikinyoma bakiyitirira inzego zitabatumye.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?