Gentil Gedeon Ntirenganya yasimbuye Arthur Nkusi kuri Kiss Fm.

Umunyamakuru Gentil Gedeon Ntirenganya wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye akamenyekana cyane kuri KT Radio aho yakunzwe biruseho mu kiganiro inyanja twogamo, ubu yamaze gusimbura umunyamakuru NKusi Arthur kuri Kiss Fm.

Mu ijoro ry’o kuwa kane tariki 23 Ukuboza 2021, ni bwo Nkusi Arthur yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko ku wa gatanu tariki 24 Ukuboza 2021 uzaba ari wo munsi wa nyuma ijwi ryanjye ryumvikanye ku ndangururamajwi za Kiss Fm’.

Mu mafoto aherekejwe n’ubutumwa yashyize ku rukuta rwe rwa instagram mu gitondo cyo ku wa mbere taliki 03 Mutarama 2022, Gentil Gedeo yagize ati” Team #Gentil&Sandrine my new home #KissFM1023” bishatse kuvuga ko ari ikipe nshya ya Gentil na Sandrine. Ati”  kuri Kiss FM ni mu rugo hashya”.

Gentil Gedeon Ntirenganya wari usanzwe akorera KT Radio akaza guhagarika akazi mu mwaka washize, bivugwa ko yasabwe guhagarika ibyo yakoreraga kuri Youtube Channel yari yarise inyanja twogamo(Izina ry’ikiganiro cya KT Radio) ariko akabyanga ahubwo agahitamo guhindura izina ry’uwo muyobora rikajya mu mazina ye aho kwitiranwa n’ikiganiro,  ubundi  abesezeraho akomereza ku muyoboro wa Youtube .

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?