Miss Jolly ntakitabiriye ibirori by’isabukuru ya general Kainerugaba.

Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016 Miss MUTESI Jolly Ntakitabiriye ibirori by’isabukuru y’umuhungu wa Perezida wa Uganda General Muhoozi Kainerugaba.

Tariki ya 18 Mata 2022 nibwo General Muhoozi Kainerugaba yari yatangaje ko mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 47 mu banyacyubahiro ndetse n’ibyamamare bizitabira uyu muhango barimo na Miss MUTESI Jolly usigaye ari Visi Perezida wa miss Easter Africa, Gusa mu butumwa uyu mukobwa amaze gutangaza anyujije kuri Twitter ye yatangaje ko atazabasha kwitabira ibi birori nkuko byari byitezwe gusa ashimangira ko ubutaha igihe yatumirwa azitabira muri ubu butumwa yasoje yifuriza kuramba uyu muhungu wa Perezida Museveni ndetse n’isabukuru nziza.

Mu bandi banyacyubahiro byitezwe ko bazitabira ibi birori harimo n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul KAGAME.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?