Hoteli 3 zikorera mu karere ka Musanze hari hoteli eshatu zafunzwe, hanyuma abakozi bazo bapimwa Coronavirus nyuma y’uko hari abantu batanu basanzwemo Coronavirus kandi baranyuze muri ayo mahoteli.
Amakuru agera ku kinyamakuru Impano yemeza ko hari abantu batanu basanzwemo COVID-19 kandi baranyuze muri hoteli 3 zo mu Karere ka Musanze, bikaba ari nabyo byabaye intandaro yo gufungwa kw’ayo mahoteli nk’uko no mu minsi ishize byari byabaye mu karere ka Nyanza kuri Company ya Hadji Enterprise.
Inzego z’umutekano zahawe amabwiriza yo kuba zifunze ziriya hoteli, abakozi bazo bagapimwa, ndetse hakanakorwa irindi genzura ryimbitse kugira ngo zongere kwemererwa gukora.
Umuyobozi w’Akerere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yabwiye umuseke dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari impamo kuko hari abantu basanzwemo Covid-19 kandi baranyuze i Musanze.
Avuga ko icyatangiye gukorwa ari ugushaka abahuye n’aba bantu kugira ngo na bo bapimwe, kugira ngo hirindwe ikirakwira ry’icyorezo.
Kugeza ubu uturere twa Rusizi na Rubavu turi mu kato, ndetse imwe mu mirenge igize akarere ka Rusizi yasubijwe muri gahunda ya guma mu rugo.