Paul Rutikanga na Caroline basezeranye imbere y’amategeko

Paul Rutikanga wamenyekanye cyane kuri Televiziyo y’u Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko na Uwera Caroline, bamaze igihe bakunda.

Ni umuhango wabaye kuri kuwa Kane taliki 26 Kamena 2025, ku biro by’umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo.

Paul Rutikanga wamenyekanye cyane mu makuru kuri Televiziyo Rwanda ari kumwe na Grolia Mukamabano, hari benshi bajyaga bacyeka ko hashobora kuba hari umubano wihariye bafitanye inyuma ya Camera, hashingiwe ku buryo babaga bahuza ndetse n’uko babaga barebana, ariko bombi bagiye bagaragaza ko nta mubano wihariye bafitanye uretse kuba bakorana.

Imihango y’ubukwe bwa Paul Rutikanga na Uwera Caroline iteganyijwe ku wa 29 Kanama 2025.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *