Ibi byatangajwe mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Nyakubahwa Edouard Ngirente.
Itangazo rigira riti: “
Mu rwego rwo kwifatanya na Guverinoma n’Abavandimwe bacu b’igihugu cy’abaturanyi cy’Abarundi mu kunamira uwari Umukuru w’icyo gihugu Nyakubahwa Pierre NKURUNZIZA.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul KAGAME yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango w’Africa y’i Burasirazuba ari mu Rwanda yururutswa kugeza hagati uhereye taliki 13, Kamena, 2020 kugeza igihe Nyakubahwa Petero Nkurunziza azashyingurirwa.
Dukomeje kwifatanya n’Abarundi bose n’umuryango wa Nyakwigendera muri iki gihe cy’akababaro.
Bikorewe i Kigali kuwa 13, Kamena, 2020.