Ruhango: Abatuye Byimana bakiranye na yombi igaruka rya Ecole Technique Mukingi

Nyuma y’uko Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bufatiye umwanzuro wo gusubukura amasomo atangirwa mu Kigo cy’ishuri cya Technic Mukingi, Abatuye aho iri shuri riherereye bavuga ko rigiye gutuma isantere ya Byimana yongera gushyuha bityo abayikoreramo bakabona amafaranga, ndetse bikanafasha urubyiruko rwa Ruhango kwikura mu bushomeri.

Niyireba Benjamin wo mu Murenge wa Byimana, avuga ko ari ibyishimo kuba iri shuri rigiye kugaruka, kuko bizanafasha mu kongera gususurutsa agasantire ka Byimana.

Yagize ati” turabyishimiye, urebye aha ngaha, abaturage babaga bafite n’irungu, rero kuza kw’abanyeshuri biri mu bizabasusurutsa. Urubyiruko rw’inaha ruzajya rwiga hafi, ndetse Abacuruzi b’inaha nabo bazunguka Abakiriya.”

Gasagure Joseph na we avuga ko kuba iri shuri rigiye kongera gufungura Imiryango ari ibyishimo ku baturage ba Byimana ndetse nabo mu yindi mirenge baturanye.

Yagize ati” ni ibyishimo kuko Abanyeshuri batazongera kujya kwiga kure, si ibyo gusa kuko n’Abahinzi binaha bazajya bajyemura ibiribwa kuri iri shuri bityo babashe kwiteza imbere.””

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko kugaruka kw’iri shuri byanzuwe n’inama njyanama y’akarere ka Ruhango, mu rwego gukomeza kurwanya ubushomeri ndetse no guteza imbere aka gace.

Yagize ati” Inama njyanama y’akarere ka Ruhango twaricaye, dufata icyenezo ko ariya mashuri meza n’amazu atakomeza gupfa ubusa. Hariya tugiye kuhashyira ishuri ry’imyuga rikomeye, rizajya ryigisha ibintu bitandukanye birimo ubwubatsi, ubukanishi ndetse tuzanongeramo amasomo yo kubyaza umusaruro iri bumba rikorerwa inaha, ku buryo abantu bakwiga no guhanga ibikombe byo kunyweramo bifashishije iri bumba ryo mu Byimana.

Akarere ka Ruhango gafite gahunda yo kuvugurura ibigo bitandukanye byari bitagikora, aho hazibandwa ku mashuri y’imyuga mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri ndetse no gufasha urubyiruko kwihangira imirimo.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *