Rulindo: Bimwe mu byumba by’umurenge wa Base byahinduwe Gereza ku batarishyura inguzanyo ya VUP.

Bimwe mu byumba by’ibiro by’umurenge wa Base wo mu karere ka Rulindu byahindutse ahafungirwa abatari barangiza kwishyura inguzanyo ya VUP, nk’uko bamwe mu bo twasanze babifungiyemo kuwa 5 taliki 07 Mutarama 2022 babihamirije ikinyamakuru Impano.

Mu masaha y’igitondo cyo kuwa 5 taliki 07 Mutarama 2022, ni bwo umunyamakuru w’Impano yamenye ko hari abantu  baraye bafungiwe mu byumba by’umurenge wa Base bazira ko bagurijwe na VUP amafaranga bagombaga kwishyura mu gihe kingana n’imyaka ibiri, aho buri umwe yagurizwaga amafaranga ibihumbi 100 yagombaga kuzishyura  mu gihe cy’imyaka 2 akongeraho inyungu y’amafaranga ibihumbi 2.

Hari bamwe bitahiriye barimo Munyandamutsa wagurijwe bigahurirana n’uko yahise arwaza umwana bikarangira yishyuye igice andi akaba yari atari yayatanga. Twaganiriye ari imbere kumba aho bari bamufungiye twe turi inyuma.

Yagize ati” amafaranga bayatugurije ngo  twiteze imbere ariko jye ngira ikibazo mpita ndwaza umwana, birangira nishyuye igice gusa.  Nari naraguze ingurube mvuga ko igihe ubwishyu bwaba butabonetse nazazigurisha ariko nazo zarapfuye.”

Undi mubyeyi utarashatse ko dutangaza amazina ye we yavugaga ko yishyuye yose akayamaramo ariko abamuhaye inyandiko z’ubwishyu bakamuriganya bakandika ko yishyuye ibihumbi 70 kandi ari ibihumbi 100 none akaba ari kwishyuzwa ibihumbi 30 kandi yararangije kwishyura.

Seraphine twasanze ku murenge wa Base na we yarayemo, avuga ko  we yari asigajemo ibihumbi 60, akaba yaratunguwe n’uburyo baje kubafata bakabazana ku murenge ndetse batanemeye ko umuntu yisobanura cyangwa ngo atange igihe ayo asigaye azayatangira.

Abo bose icyo bahurizagaho ni uko bakongererwa igihe cyo kwishyura

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’umurenge wa Base ariko ntibyadukundira, gusa tugerageje guhamagara numero ya airtel iri ku rugi rw’ibiro by’umuyobozi w’umurenge uwayitabye atubwira ko umurenge udafunga. Tumubajije abo twabonye barebera mu madirishya atubwira ko amakuru ahari ari uko umurenge udafunga.

Ku isaa saba n’iminota 26 z’amanywa yo kuwa 5 taliki 07 Mutama 2022 umunyamakuru yahamagaye MUKANYIRIGIRA Judith Umuyobozi w’akarere ka Rulindo amusubiza ko ari mu nama ariko agiye kubikurikirana.  Hagati ya saa saba na 40 na saa munani n’igice kuri uwo munsi ni bwo Umunyamakuru yamenye amakuru ko bamwe mu bari bafunzwe badafite ubwishyu bongerewe igihe cyo kuzishyura ubundi barasinya barabarekura.

N’ubwo abo barekuwe ariko hari amakuru yizewe Impano yakiriye avuga  ko hari abandi bakomeje kujyenda bazanwa gacye gacye, umwe muri bo wari ufite umwana akaba yaje kurekurwa hagati ya saa Moya na saa mbili z’ijoro.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *