Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte ’Sankara’ bahamijwe ibyaha by’iterabwoba barafungurwa muri iyi weekend ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, nk’uko amakuru atandukanye abyemeza.
Urukiko rukuru – Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi , muri Nzeri 2021 rwabahamije ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero byakozwe n’umutwe wa MRCD/FLN, mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, mu myaka ya 2018/2019, maze rukatira
Rusesabagina gufungwa imyaka 25, naho Nsabimana Callixte ’Sankara’ akatirwa imyaka 20.
Muri Mata 2022, Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 Urukiko Rukuru rwahanishije Rusesabagina, mu gihe Nsabimana ’Sankara’ yagabanyirijwe igihano, avanwa ku myaka 20 ahanishwa 15 nyuma yo gutakamba.
Muri uku kwezi kwa Werurwe nibwo Perezida Kagame yatangaje ko hari ibiganiro bihari ku kibazo cya Rusesabagina, ku buryo ashobora kubabarirwa.