Rusizi: Abantu 14 bakubiswe n’inkuba

Mu Kagari Ka Murya, Mu murenge wa Nzahaha ho mu karere Ka Rusizi inkuba yakubise abantu 14 bari mu rusengero aho ubu bari gukurikiranwa n’abaganga.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Mata 2022, ubwo bari bugamye imvura mu rusengero bategereje gutaha nyuma y’amateraniro y’umugoroba bari basoje.

Bivugwa ko Inkuba ikimara kubakubita ubuyobozi bw’umurenge bwahise butanga ubutabazi, bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mushaka ariko bane muribo bari barembye boherejwe mu Bitaro bya Mibirizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha, Rwango Jean de Dieu, yabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ati“ Turihanganisha imiryango yagize ikibazo, turakomeza tubabe hafi nk’uko twabatabaye ku mugoroba bikimara kuba. Turabasa ko bakomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda inkuba.”

Abakubiswe n’inkuba ubu bameze neza usibye umwe abaganga bakiri gukurikirana mu buryo bwihariye.

Aha inkuba yabakubitiye si ubwa mbere ihakubise kuko mu minsi ishize yahakubitiye umunyeshuri ahita apfa.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?