Batandatu bahitanwe n’igisasu cyatewe mu kigo cya Gisilikare

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki ya 7 Mata 2022, abantu 6 bitabye Imana abandi 3 barahakomerekera mu gisasu cyaturikirijwe mu kabari ko mu Kigo cya Gisirikare cya Katindo mu gace ka Goma muri Kivu y’Amajyaruguru.

Mu bitabye Imana , harimo abasirikare bakuru babiri b’ingabo za DR Congo n’abagore batatu n’umwana umwe. Guverineri w’Intara Lieutenant-Général Constant Ndima yatangaje ko uretse abapfuye hari n’abagera ku 10 bakomeretse.

Abateye iyi gerenade ntibahise bamenyekana nk’uko Radio Okapi yabitangaje.
Amakuru yatanzwe n’abo mu nzego z’umutekano avuga ko mu bapfuye harimo umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant-Colonel n’ufite irya Capitaine mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, nyiri akabari, abagore batatu n’umwana umwe.

Iyi Ntara iri mu bice bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo byibasiwe n’imitwe y’iterabwoba kuva mu myaka igera kuri 25. Hamwe na Ituri zihana imbibi ziri mu bihe bidasanzwe kuva muri Gicurasi umwaka ushize, aho abayobozi b’abasivile basimbujwe aba gisirikare ariko kugeza ubu bikaba nta musaruro biratanga.

Sorce:africanews.com

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?