Abantu 32 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yabereye ku Kamonyi

Kuri uyu wa Gatanu, abantu 32 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye y’imodoka yabereye ahazwi nko mu Nkoto mu Karere ka Kamonyi, harimo 8 bakomeretse cyane.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yatangarije RBA dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yavaga i Muhanga igonga imodoka 8 zirimo 3 zari zitwaye abagenzi mu buryo bwa rusange.

Mu butumwa yatanze, CP Kabera yagize ati “Abantu bakwiye gukoresha neza umuhanda kuko yaba abatwara ibinyabiziga cyangwa abanyamaguru n’abandi, bagomba kumva ko batawugendamo bonyine, abantu bakwiye korohererana, urumva kubera kunyuranaho ahantu hatemewe byatumye imodoka zigongana.”

Yavuze ko kutubahiriza  amategeko y’umuhanda, bishobora kugira ingaruka ku bantu benshi, abantu bakaba bakwiye kumva ko ari inshingano zo kwirinda no kurinda abandi.

Abakometse bajyanwe kuri Centre de Sante ya Kamonyi, ariko nyuma bigaragara  ko hari abakomeretse cyane  bagomba kujyanwa ku bindi bitaro bbitandukanye birimo ibya Nyarugenge ndetse n’ibitaro bya Remera Rukoma

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?