Junior Yapfushije nyina Nyuma y’iminsi micye apfushije Umukunzi we.

Umuhanzi Junior wo mu itsinda rya Juda Muzik ari mu bihe bikomeye byo kubura Umubyeyi we nyuma y’iminsi micye abuze Umukunzi we bari bamaranye igihe.

Iyi nkuru y’inshamugongo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 08 Mata 2022 ubwo mugenzi we babana mu Itsinda yabisangizaga abamukurikira ku rubuga rwa whatsapp aho yagize ati “I don’t know what to say I mean why you? Everyday May your mother’s soul Rest In Peace”( sinzi icyo navuga Gusa ndibaza kubera iki ari wowe? Roho y’umubyeyi wawe iruhukire mu mahoro)

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Junior yari yapfushije umukunzi we UMULINGA Liliane, wanenyegeje inganzo y’iri tsinda aho bashingiye ku rupfu rwe bakamuhimbira indirimbo igaragaza urukumbuzi bamufitiye bayita ” Iminsi”

Reba Video y’indirimbo iminsi.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?