U Burayi: Guma mu rugo ku bantu bakuze yongerewe kugeza mu mpera za 2020

Umuyobozi  wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, yavuze ko gahunda ya guma mu rugo ku bantu bakuze (bafite imyaka iri hejuru ya 60), igomba gukomeza kubahirizwa kugeza nibura mu mpera za 2020 mu rwego rwo kwirindwa ko bahura n’abandi bakaba babanduza Coronavirus.

Uyu muyobozi yabwiye ikinyamakuru Bild kuri iki cyumweru tariki 12 Mata ati “Ndabizi ko bikomeye ndetse n’uburemere kuba mu kato bifite ariko ni ikibazo cy’ubuzima n’urupfu, tugomba kugira ikinyabupfura no kwihangana”.

Avuga ko abana n’urubyiruko bafite amahirwe yisumbuye yo gukomorerwa ingendo vuba kurenza abantu bakuze n’abasanganywe ubundi burwayi.

Ursula yavuze ko ‘kuba nta rukingo ruraboneka, ari ngombwa kwirinda ko abakuze bahura n’abandi bantu, by’umwihariko ababa mu nzu z’amasaziro’.

Leave a Reply

Your email address will not be published.