Indwanyi idatsimburwa, impirimbanyi ya politic, umugabo udakangwa n’igitutu cy’ibihugu by’amahanga ,umwe mu bihagazeho bavuga akabarimo nka ba HUGO Chavez, Pervez Musharraf, Khadaf ndetse n’abandi, umwe mu batavugirwamo n’amahanga Robert Gabrieur Mugabe yigeze gufungirwa ihwahwa mu gihugu cye cya Zimbabwe, ariko ntibyamukomye mu nkokora kuko .
Uyu mukambwe Yabonye izuba ku ku italiki 21 Gashyantare 1924 umunsi wamaze kugirwa ikirihuko n’umunsi mukuru wurubyiruko na Emmerson munangagwa Prezida mushya wa Zimbabwe naho atabaruka kuwa Nzeri 2019 afite imyaka 95.
Gabriel Mugabe yavukiye mu muryango w’abachona(ubwoko bwo muri Zimbabwe) ukennye unaciriritse mu gace ka Kutama muri koroni yitwaga Northern Rhodesia, aho yanize amashuri ye abanza ndetse akanakomereza ayisumbuye mu ishuri rya Kutama college.
Arangije ayisumbuye Mugabe yakomereje muri kaminuza ya reta university of Forty hare.
Akirangiza kaminuza Robert Mugabe yabaye umwarimu muri koroni ya Southern Rhodesia yayoborwaga n’abazungu b’abongereza ndetse yanabaye umwarimu mu gihugu cya Ghana.
Nyuma yaho Mugabe yaje gutangira kwinjira muri Politic ku ruhande rwabatavuga rumwe na Reta aho yaje no gutabwa muri yombi agafungwa imyaka ijyera ku icumi hagati y’inkuta za Gereza ya Hwahwa kuva mu mwaka wi 1964 kugera muwi 1974. Akimara kurekurwa yahungiye mu gihugu cya Mozambique Aho wari n’umwanya mwiza wo kwisuganya ahita anashinga ishyaka rya ZANU ryaje no guhinduka ishyaka rikomeye rya ZANU PF tubona ubu.
Gukomeza kutavuga rumwe na reta ya Zimbabwe kwa Mugabe n’abari bamushyigikiye barwanyaga ubwiganze bw’Abongereza mu buyobozi bwa Zimbabwe byaje kubajyeza ku biganiro by’amahoro byaje no kujyeza ku matora yo mu mwaka wa 1980 wabaye umwaka w’intsinzi kuri Zanu PF na Mugabe ndetse n’abanyafurika batari bashyigikiye ubukoroni muri icyo gihe.
Zimbabwe ikibona ubwigenge Mugabe yahise agirwa Minisitiri w’intebe aho mu byari bimuraje ishinga harimo kwita k’ubuzima, uburezi ndetse n’ubukungu.
Nyuma gato mu wi 1980 Mugabe yagiye ku butegetsi nka Prezida wa kabiri wa Zimbabwe aho yayoboye kujyeza ku matora yo mu 2002 aho yiyamamaje akayatsinda ndetse akongera kwiyamamaza akanatsinda amatora yo muri 2008 ndetse no mu 2013 manda itararangiye uko we yabyifuzaga kuko yatunguwe no gutenguhwa n’ishyaka rye ndetse n’igisirikare cyaje kumuhatira kuva kubutegetsi.
Ibyo byose byaje nyuma y’iyirukanwa rya Emmerson Mnangagwa wari visi Perezida we aho byahwihwiswaga ko ko byari byagizwemo uruhare n’umugore wa Mugabe Madame Grace Mugabe ngo washakaga kuzasimbura umugabo we. Haje kwaduka kwivumbura kw’igisirikare gifata Radio na Tereviziyo by’igihugu ndetse na Perezidanse ari nabyo byaje kujyeza ku iherezo ry’ubutegetsi bw’umukambwe Robert Gabriel Mugabe.
Umukambwe Mugabe yitabye Imana kuwa 6 Nzeri 2019 aho yari afite imyaka 95, ashyingurwa nk’intwari yakoze ibihambaye mu gihugu cye cya Zimbabwe.