Umusirikare yiciwe mu kabari azira umugore utari uwe

Kuwa 2 taliki 01 Gashyantare 2022, Umusirikare witwa Michael Kwewana w’imyaka 39 ufite ipeti rya Privet wo mu gihugu cya Uganda, yagiye mu kabari kamwe  kitwa Kamuyodisa bar and Guesthouse muri Zone ya Bwase , mu mujyi wa Buwenge ,  aho yaje kurwanira n’uwitwa Zakayo ufite imyaka 23 bapfa umugore utatangajwe amazina, maze Kwewana biza kurangira ahasize ubuzima.

Uwo musirikare wabarizwaga mu kigo cya gisirikare kitiriwe  Gaddafi, akimara gukubitwa yihutanwe ku bitaro bya Buwenge , nyuma aza kwimurirwa ku bitaro bya Gisirikare bya Bombo aho yaje kugwa.

James Mubi, umuvugizi wa Polisi muri Kiira avuga ko, bikekwa ko Zakayo Ngobi ashobora kuba yarakase ingoto ya Kwewana akanamutera icyuma mu nda.

James Mubi kandi, yatangaje ko Zakayo ukekwa yamaze gutabwa muri yombi aho akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi.

 

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?