Sankara yatewe utwatsi n’ubushinjacyaha ku byifuzo yavugaga ko yumvikanyeho na bwo

Nyuma yaho Nsabimana Calixte wari ufite ipeti rya Majoro mbere y’uko afatwa agayiye umushinjacyaha avuga ko ari kumutaba mu nama kuko hari amasezerano bagiranye atari kubahirizwa, ubushinjacyaha bwabiteye utwatsi buvuga ko iyo habayeho amasezerano akorwa mu nyandiko, rero iyo nyandiko ikaba ntayihari, binasobanuye ko n’ayo masezerano nta yabayeho.

Ubwo yari mu rubanza rw’ubujurire kuwa 3 taliki 02 Gashyantare 2022, Nsabimana Calixte uzwi nka Sankara yavuze ko habayeho ubwumvikane hagati ye n’ubushinjacyaha none bukaba buri kumutaba mu nama bumusabira imyaka myinshi.

Yagize ati” Umushinjacyaha twagiranye amasezerano uyu munsi ni we wagakwiriye kuba ahagze hano mu rukiko adefanda inyungu zange  yubahiriza ibyo twumvikanye, ariko arimo aransabira imyaka 25 ngo nzagwue muri Gereza ntarongoye kandi ari we wanyizezaga ko bazampa igihano gito kugirango nzane fiance wange ihogoza ryanjye nari nsize hanze, ibyo ntabwo ari byo!”

Mu gusubiza Ubucamanza, Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yagize ati” tugira ngo tugaragarize urukiko ko hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko, ndetse n’ibyakozwe byose kuri iyi dosiye kuva mu Bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha no mu rukiko kuva ku rwego rwa mbere, iyi procedure yo kumvikana ku bijyanye no kwemera icyaha itigeze ikoreshwa kubera ko amategeko ateganya ko iyo ikoreshejwe, ikorwa ku buryo bw’inyandiko. Ibi turabigaragaza dushaka kugaragaza ko nta byabayeho kuko nta nyandiko ihari bashobora kugaragariza urukiko, nta n’ubwo uburyo bayumvamo ari ko iteganyijwe mu mategeko.”

Uyu mushinjacyaha yavuze ko Sankara yitiranya kwemera icyaha (confession) n’ubwumvikane bujyanye no kwemera icyaha (plea bargaining); amasezerano akorwa hagati y’uregwa n’ubushinjacyaha , aho uregwa agaragaza icyaha cyakozwe, abagikoze n’abakigizemo uruhare, ubushinjacyaha bukagira ibyo bumwemerera nko kumusabira kugabanyirizwa igihano cyangwa se kumugabanyiriza ibyaha aregwa.

Sankara na we yemeza ko nta masezerano yanditse yagiranye n’ubushinjacyaha. Ati: “Ni byo ariko twakoranye amasezerano yo mu magambo kandi nibwira ko abashinjacyaha nk’abantu bashinzwe gukurikirana ibyaha ni abantu bagomba kuba bari credible umuntu agirira icyizere cy’ubunyanyamugayo kuko ibyo mwumvikanye mu magambo, atajya ku ruhande ngo ajye gukora ibinyuranye nabyo.”

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?