Zari yateye utwatsi ibyo kuba ari mu rukundo rushya

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hashize iminsi hazenguruka amafoto ya Zari The Boss Lady ari kumwe na G.K Choppa bagiranye ibihe byiza, benshi batangira kuvuga ko bakundana. Uyu mugore w’abana 5 akaba yabiteye utwatsi aho yavuze ko ari inshuti isanzwe.

Zari aganira na Sqoop “Ni inshuti yanjye isanzwe.”

Zari Hasaan ni umwe mu bantu batahiriwe n’urukundo nubwo mu buzima busanzwe agaragara nk’umuntu utagize icyo abuze, kuko mu 2001 yashakanye na Ivan Ssemwanga batandukana muri 2013 bamaze kubyarana abana 3 b’abahungu,  hanyuma muri 2017 yaje kwitaba Imana nyuma y’aho nibwo yavuzwe mu rukundo na Diamond Platnumz baje kubana nk’umugore n’umugabo ariko na we baje gutandukana bamaze kubyarana umuhungu n’umukobwa.

Ntibyagarukiye aho gusa kuko na nyuma yavuzwe mu rukundo n’abandi bagabo batandukanye barimo uwo yari yarise King Bae ariko nabo ntibarambanye.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?