Byinshi wamenya kuri La Casa de papel 5, nigihe biteganyijwe ko izasohokera.

La Casa de Papel cyangwa se Money Heist,  ni filime yo mu gihugu cya Espagne y’ibisambo bikuriwe na Professor byiba Bank bikoresheje ubwenge buhambaye byose bishingiye kuri Professor uba utegura byose.

Iyi filime binyuze kurubuga rwerekana filime zitandukanye rwa Netflix, ruherutse gushyira hanze igice cya kane cy’iyi filime (Season 4) mu ntangiriro za Mata uyu mwaka.

Ni filime benshi mu bakunzi ba sinema bakiranye yombi, dore ko ikundwa nabatari bake ku mpande zose zisi. Abakunzi bayo bose bari bayitegerezanyije amatsiko menshi.

Kanda hano urebe ukuri duhishwa! Kata z’uburyo Youtube ikizamo abantu/ Uko wayibyaza umusaruro Part 1

Uyu munsi tugiye kubagezaho byinshi mu byo igice cya gatanu kibahishiye nigihe biteganyijwe ko kizazira, dore ko abenshi igice giherutse gusohoka cyabasigiye amatsiko atari make.

La Casa de Papel 4, ubwo yajyaga hanze yarebwe ku migabane yose y’isi mu gihe gito cyane, aho yarebwe mu bihugu birenga 200 byo ku isi, ibintu byayinjirije agatubutse. Kuba iyi filime yaraciye uduhigo twinshi tunyuranye byo simbigarukaho, ahubwo ndagaruka ku gitegerejwe kuhazaza hayo.

Netflix,nkurubuga rwasinyanye amasezerano niyi filime rwo kuyicisha kuri uru rubuga, ntago yo ubwayo yari yemeza igihe nyacyo iyi filime iteganyijwe gushyirirwa hanze. Gusa yo itangaza ko yifuza ko yakomeza ikaba ndende, nubwo byose bigenwa nabayikora.

Gusa mu makuru agenda ava mu bitangazaamakuru bitandukanye byo muri espagne, igihugu iyi filime ikorerwamo, nuko iyi filime biteganyijwe ko ishobora kuzajya hanze mu kwezi kwa Gatanu kumwaka wa 2021, ariko kubera ikibazo cyicyorezo cya coronavirus, ikaba yashobora kwigizwa inyuma maze igasohoka mu mpera za 2021.

La casa de Papel 5 biteganyijwe ko izajya hanze muri 2021

Ibi byose nubwo bitangazwa naba banyamukuru, ba nyirubwite bo birinda kugira icyo babivugaho. Kuruhande rwa nyiri filime, Alex Pina, ubwo yaganiraga nikinyamakuru ABC, yirinze kugira icyo atangaza kugihe izagira hanze, gusa avuga ko ishobora kuzasohoka igihe kimwe cyangwa ikindi.

Tugarutse kuri filime ubwayo. dukurikije uko igice giheruka cyarangiye, bisa nkaho nyir’imipango yose byari byamurangiriyeho, ubwo yarafashwe na Alivia Sierra nyuma yo kumukurikirana, naho Lisbon we yaragarutse muri Bank, nubwo bwose hari hacitse igikuba nyuma yaho Nairobi apfuye.

Kanda hano urebe ukuri duhishwa! Kata z’uburyo Youtube ikizamo abantu/ Uko wayibyaza umusaruro Part 1

Ubwo umukinnyi w’imena w’iyi filime Ursula Corbero ukina nka Tokyo, yabazwaga niba haricyo azi kizakurikira kuri master planner wabo (Professor) wari wafashwe. Yasubije atebya ko ategereje nawe kureba icyo azakorerwa nuwamutunze imbunda Alicia Sierra (Najwa Nimri).

Mu bitangazwa bindi ko bizaranga icyi gice cya gatanu, nuko Nairobi ashobora kuzajya agarukamo kenshi mu buryo bwo kwibuka (flashbacks) nkuko Berlin yagaragaye cyane mubice byatambutse kandi bizwi ko yapfuye ndetse bikanarangira akoze ubukwe.

Iyi niyo filime ya mbere itari mucyongereza yakunzwe nabantu benshi mu isi kurusha izindi filime zose. Byatumye ica agahigo ko kuba nubundi filime ya mbere yarebwe nabantu benshi kuri Neflix mu gihe gito itari mu rurimi rw’icyongereza.

Kanda hano urebe ukuri duhishwa! Kata z’uburyo Youtube ikizamo abantu/ Uko wayibyaza umusaruro Part 1

Ibindi wamenya kuri La Casa de papel, nuko ari filime yuruhererekane ikorwa na company ebyiri zikomeye arizo Vancouver Media ndetse na Atresmedia. Igahagararirwa na Alex Pina, nyirayo, Sonia Martineza nabandi benshi bafatanya nkaba producers bayo.

Iyi filime nubwo kugeza ubu harimo bimwe mubitarasobanuka neza byayo, nkaho bamwe mu bakunzi bayo bibajije cyane kuri Tatiana, uwakoze ubukwe na Berlin mugice gishize, bibaza aho yaba ahuriye na Sierra??

Gusa twabakangurira gukomeza guhanga amaso imbere tukareba ko har’icyo ba nyiri filime baduhishiye mu bikorwa kurusha ibyo batangaza mu magambo.

Mugihe cyose hari igishya cyamenyekana kuriyi filime, impano.rw izahababera mukubamenyesha igishya kizaba kiyivugwaho.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?