Afghanistan: Batatu mu barwanyi bakomeye ba Islamic state bafashwe mpiri

Abashinzwe iperereza muri Afuganistani bemeje kuri uyu wa mbere batatu mu barwanyi ndetse nabayobozi bakomeye b’umutwe w’iterabwoba wa reta ya kiyisilamu bafatiwe mpiri mu mukwabo. Icyigo gishinzwe iperereza kivuga ko abo bakomando ari bo bategeka ahagomba kugabwa ibitero by’uwo mutwe mu bice byo mu karere ka Aziya.

Iperereza rya Afuganistani ritangaza ko abo bagabo batatu bafashwe nyuma y’umukwabu wabereye mu bice bitandukanye bya Kabul. Ariko ntiberura ngo bavuge umunsi byabereyeko.

Umutwe w’iterabwoba wa reta ya kiyisilamu (ISS) ushinjwa kuba ari wo ugaba ibitero by’iterabwoba muri Afghanistan, Pakistani no mu bihugu bituranye nabyo.

VOA

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?