Nubwo ingabo za Nato zagambirira kugaba ibitero ku buzima bwawe, Imana itabyemeye byagusiga wemye kuko imitunu y’urukwavu ntabwo ibuza ishyamba gushya.

Mu buzima bwa buri munsi, ibidutera ubwoba ibidutega iminsi n’ibindi bicantege ntabwo bishobora kubura, ariko wa mugani wa bose babireba burira buga bukongera bugacya n’ejo bugacya. Icyo ugomba kuzirikana rero mbere y’uko ucibwa integer n’ibyo bitakaragasi byose biba bivuye imihanda yose ni uko, nta kintu na kimwe gishobora kukubaho uretse gusa icyo Imana yagennye ko kikubaho.

Ibyo byose biguca intege n’ibyo bigutera ubwoba ntabwo ari bishya, kuko na kera na kare byahozeho.

Umunyarwanda niwe wanze kubica ku ruhande, avuga ko imitunu y’urukwavu itabuza ishyamba gushya, maze mu gusobanura iyo mvugo yifashisha indi mvugo y’abanyarwanda ivuga ko nta butaha butagezwe intorezo.

Ukuri duhishwa! Kata z’uburyo Youtube ikizamo abantu/ Uko wayibyaza umusaruro Part 1
Ukuri duhishwa! Kata z'uburyo Youtube ikizamo abantu/ Uko wayibyaza umusaruro Part 1

Aho baba bavuga ubukwe. Rero mbere y’uko ukurwa mu byo war’urimo n’abacantege cyangwa abakurwanya banza umenye bino.

Niba koko nta butaha butagezwe intorezo, byaba bivuze ko abantu nkabo bari kukugendaho ubu n’ubundi bari bahari na mbere y’uko ababyeyi bawe bateganya kukwibaruka. Ubukwe bwabo bwagezwe intorezo kenshi, ariko kuko mu igeno ry’Imana  wagombaga kubaho, nta na kimwe cyagombaga kukubuza kuva mu ngingo zigize abo babyeyi , Yewe hari naho bishoboka ko ubukwe bwaba bwaranapfuye ariko bikanga ababyeyi bakabana. Hari nubwo abo babyeyi bashobora kuba bataranabanye ariko kubera ko Imana yamaze kwandika ko ugomba kuvuka kuri bo nubundi ukavuka

Ese ibyo si gihamya ifatika y’uko nta kigomba kugukanga cyangwa ngo kiguce intege?

Rero menya ko, Ibyo wagenewe kugeraho ugomba kuzabigeraho nta nkomyi. Umubwiriza mwene Dawidi mu gitabo cye cy’umubwiriza ibice bitatu umurongo wa mbere ndetse n’uwa2 haragira hati’’ ikintu cyose kigenewe igihe cyacyo, n’icyagambiriwe mu nsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo, hariho igihe cyo kuvuka hariho n’igihe cyo gupfa, igihe cyo gutera n’igihe cyo kurandura ibikuri.

Bivuze ngo “n’ubwo isi yose yahagurukira kuguhiga ngo igire icyo igutwara, yahera mu kugukanurira gusa ariko igihe Imana yakugeneye cyo kugira icyo uba kitaragera ntacyo waba”. Ingero zirahari kandi zizwi,  Mose muri Egiputa, Yozefu na Benese, Hatanzwe itegeko ngo abana b’abahungu bicwe hashakishwamo Yesu ariko ntibyashoboka, rero iyakoze ibyo ni nayo yagennye itangiriro n’iherezo ry’ubuzima bwawe. Tuza ntihagire ugukanga.

Tubibutsa ko mufite igitekerezo cyangwa inyunganizi mushaka kutugezaho, mwatwandikira kuri watsapp numero +250782868048 kandi mukadukurikira kuri social media zacu, Kuri facebook twitwa Impano Media, Twitter Impano, Instagram  Impano Tv kandi muge mwibuka gukora share ku nkuru zacu muba mwanyuzwe nazo.

Imitunu y’urukwavu ntabwo ibuza ishyamba gushya. Umva hano ibikubiye muri iyi nyandiko.
Inyurabwenge ep 1 Imitunu y'urukwavu ntabwo ibuza ishyamba gushya

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?