Habonetse imirambo y’abakobwa babiri b’impanga, bikekwa ko babanje gufatwa ku ngufu

Imirambo yábakobwa babiri yasanzwe imanitse mu giti mu ntara ya Uttar Pradesh mu Gihugu cy’ubuhinde, bikekwa ko bashobora kuba barabanje gusambanywa ku ngufu mbere yo kwicwa.

Polisi yo muri icyo gihugu iviga ko  iyi mirambo yabonywe ku gicamunsi cy’ejo ku wa gatatu mu karere ka Lakhimpur. Ikaba ikomeza ivuga ko yahise itangira gukora iperereza, nyuma yuko umuryango wábo bakobwa utangarije ko babanje gushimutwa bagafatwa ku ngufu.

Intara ya Uttar Pradesh iri mu burengerazuba bw’Ubuhinde niyo ya mbere ifite abantu benshi, barenga miriyoni 200 – ikaba kandi ari yo irangwamo ubugizi bwa nabi bwinshi bukorerwa abagore n’aba Dalit.

Ubu bwicanyi buherutse gukorerwa aba bakobwa babiri bwashavuje umuyobozi  wa reta y’intara ya Uttar Pradesh Yogi Adityanath mu gihe abatavuga rumwe nawe bamushinja ko ayoboye Leta itagira amategeko.

Src: BBC

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?