Ibyamamare 20 bikurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram hano mu Rwanda.

Benshi muri twe tuzi cyangwa se twumva imbuga nkoranyambaga, ndetse benshi tukanazikoresha. Mu mbuga nkoranyambaga nyinshi zibaho, uyu munsi turibanda kuri Instagram, cyane mu gukoreshwa kwayo mu Rwanda. Uyu munsi impano.rw twabateguriye urutonde rw’ibyamamare 20 bya hano mu Rwanda bikurikirwa kuri Instagram kurenza ibindi byamamare (Most-Followed), dore ko ari na bimwe mu bigaragaza gukundwa nabantu ku bastar bagiye batandukanye.

Uru rutonde rwakozwe hagendewe, uko aba stars batandukanye bakurikirwa n’imbaga runaka (Followers), ndetse nanone bigendeye ku ngano y’abantu ibi byamamare nabyo bikurikira (Following).

  1. Alpha RWIRANGIRA (@alpharwi)

Ku mwanya wa 20 hari umuririmbyi Alpha. Uyu ni umuririmbyi w’indirimbo zitandukanye hano mu Rwanda, nubwo akorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika. Azwi cyane kubera ubuhanga mu kuririmba live ndetse no kuba umwe mubanyarwanda begukanye irushanwa rya Tusker. Uyu muhanzi usigaye ukora umuziki cyane w’indirimbo zihimbaza Imana, akurikirwa nabarenga ibihumbi Magana abiri na mirongo ine na kimwe (241k), we agakurikira abagera kuri 914.

 

  1. David BAYINGANA (@davidbayingana)

Ku mwanya wa 19 mu rutonde rw’abantu bakurikirwa cyane hano mu Rwanda turahasanga, umunyamakuru wa sport akaba ndetse numwe mu bagira uruhare mu ruganda rw’imyidagaduro hano mu Rwanda muri rusange. Uyu musore akaba akurikirwa (followers) nabarenga ibihumbi 241 (241k), mugihe we akurikira (following) abantu Magana arindwi na mirongo itatu numwe (731).

  1. Patrick RUKUNDO (@patycope)

Uyu nawe ni umwe mu bari mu ruganda rw’imyidagaduro cyane hano mu Rwanda, akaba azwi cyane  kubera gufasha mu kuzamura abahanzi batandukanye, akaba numwe mu basobanukiwe gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, dore ko ari numwe mu bambere bazitabiriye hano mu Rwanda. We rero kuri Instagram ye akurikirwa nabarenga ibihumbi 252 (252k), maze we agakurikira gusa abantu 97.

  1. Aline GAHONGAYIRE (@alga_love)

Umuririmbyikazi uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba kandi umwe mu bafasha kuzamura abanyempano bakiri bato. Nawe ku rubuga rwe rwa Instagram akurikirwa nabasaga ibihumbi 259 (259k), ni mugihe we akurikira abantu magana atandatu nicyenda (609).

  1. Dj_Mc Phil Peter (@philpeter250)

Ku mwanya wa 16, hari umunyamakuru, akaba umushyushyarugamba akaba kandi numwe mu bavangavanga imiziki (Dj) bakunzwe hano mu Rwanda. Uyu musore usigaye ukora kuri televiziyo ISIBO, nyuma yo kuva ku ISANGO Star, akurikirwa nabasaga ibihumbi 268 (268 k), mugihe we akurikira abantu 404.

  1. Sandrine ISHEJA (@sandrineisheja)

Ku mwanya wa 15 hari Sandrine ISHEJA, uyu ni umunyamakuru wa KISS FM, ukunzwe na benshi mu Rwanda kubera gukora ibiganiro byinshi bigiye bitandukanye byibanda cyane ku myidagaduro, akaba kandi umwe mu bashyushyarugamba bakomeye hano mu Rwanda. Ku rubuga rwe rwa Instagram, akurikirwa  nabarenga ibihumbi 271(261k), mugihe we akurikira gusa abantu 284.

  1. Tom Close (@tomclose)

Uyu nawe arazwi cyane, ni umuhanzi uririmba injyana ya R&B akaba kandi numwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu ruganda rwa muzika hano mu Rwanda, ndetse ni nawe muhanzi wa mbere wegukanye irushanwa rya PGGSS ryaje gusimbuzwa IWACU Muzika Festival. Kuri Instagram ye akurikirwa nabasaga ibihumbi 277 (277k), naho we agakurikira abantu 474.

  1. Yvan BURABYO (@yvan_buravan)

Umwe mu bahanzi bakunzwe nabenshi muri iyi minsi mu Rwanda, dore ko afatwa nk’itigererezo mu banyamuziki bato mu Rwanda. Ni umuhanzi uzwi muri label ya New Level akaba kandi yaramenyekanye cyane kubera irushanwa rya Prix Découvertes yegukanye mu mwaka ushize wa 2019. Uyu musore afite abamukurikira ibihumbi 283 (283 k), mugihe weakurikira gusa abantu 151.

  1. Super sexy (@mrs.weber)

Ku mwanya wa 12 turahasanga Nana Weber. Uyu nawe ni umwe mubakurikirwa cyane kuri instagram, akaba azwi cyane ku izina rya super sexy. Yagiye avugwa cyane mu bitangazamakuru kubera amafoto namavideo ye yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye asa nuwambaye ubusa. Kuri Instagram  ye akurikirwa nabarenga ibihumbi 290(290k), maze we agakurikira gusa 73.

  1. Queen Cha (@queenchaofficial)

Umuhanzikazi Queen Cha, kuva mu nzu ya The Mane, niwe dusanga ku mwanya wa 11 mu byamamare bikurikirwa na benshi mu Rwanda. Uyu mukobwa nawe udakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru, ariko ugira abakunzi benshi kubw’ibihangano bye, kuri Instagram ye afite abamukurikira ibye (Followers) barenga ibihumbi 306(306k), maze nawe akaba akurikira (Following) abasaga 91 bonyine.

  1. Safi MADIBA (@safimadibaofficial)

Safi Madiba uyu ni umusore w’umuhanzi wagiye uvugwa cyane mu binyamakuru byinshi kubera amakuru agiye atandukanye, nko kuba yaravuye mu itsinda rya Urban Boys, nyuma yaho naho yari yerekeje mu nzu ya The Mane nayo akayivamo mu nduru nyinshi. Ni byinshi byagiye bimuvugwaho, gusa ibyo byose ari nako bimwongerera abakunzi nabanzi ku rundi ruhande. Uyu musore ku rubuga rwe rwa Instagram akurikirwa nabarenga ibihumbi 310(310k),mugihe we akurikira (Following) 21 bonyine.

  1. Jolly MUTESI (@mutesi_jolly)

Umutesi Jolly nawe ni umwe mu bbakurikirwa cyane kuri IG. Uyu yabaye nyampinga w’u Rwanda wa 2016, akaba yarakomeje kugaragara cyane mu cyimyidagaduro, ariko cyane cyane mu marushanwa ya Nyampinga nkumwe mu bagize akanama nkempurampaka. Kuri Instagram ye afite abamukurikira basaga ibihumbi 329(329k), ni mugihe we akurikira abantu 110 gusa.

  1. Arthur NKUSI (@arthurnkusi)

Umunyarwenya, Umunyamakuru, Umushyushyarugamba nibindi byinshi bitandukanye yagiye amenyekanaho. Rutura nawe ni umwe mu bakurikirwa cyane hano mu Rwanda, dore ko ku rubuga rwe rwa instagram akurikirwa nabarenga ibihumbi 335(335k), mugiye we akurikira abasaga 1049.

  1. Bruce ITAHIWACU (@brucemelodie)

Bruce Melodie, ari ku mwanya wa 7 mu bakurikirwa nabenshi mu Rwanda. Benshi muramuzi, ni umuhanzi akaba kandi n’umuririmbyi wumuhanga hano mu Rwanda. Yitabiriye ibitaramo byinshi, yegukanye ibihembo bitandukanye ndetse byagahebuzo yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe nabatari bake, ibintu bituma ubu akurikirwa nabarenga ibihumbi 343 (343k) kurubuga rwe rwa instagram, maze we agakurikira  187.

 

  1. The Ben (@theben3)

Umwe mu basore bakunzwe cyane hano mu Rwanda, ni umuhanzi ukorera umuziki we muri USA, ariko ‘ubu akaba ari kubarizwa mu Rwanda. Nawe ku bwigikundiro afitiwe na benshi biri mu bimushyira mu byamamare bya mbere bikurikirwa hano mu Rwanda, aho akurikirwa nabarenga ibihumbi 416(416k), mu gihe we akurikira abasaga 201 bonyine.

  1. Sherrie Silver (@sherriesilver)

Uyu ni umubyinnyikazi mpuzahanga ufite inkomoko mu Rwanda, gusa akaba atuye mugihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Azwi cyane kubera ibihembo bigiye bitandukanye yagiye yegukana, ndetse no  kuba umwe mu babyinnyi bashoboye ku isi. Yagiye kandi agaragara cyane mu birori bitandukanye n’indirimbo by’abanyarwanda abyinamo . Nawe ku rubuga rwe rwa Instagram afite abamukurikira ibihumbi 420 (420 k), maze nawe agakurikira (Following) abantu 1103.

  1. Kate BASHABE (@katepyt)

Ku mwanya wa kane, turahasanga umunyamideli ukomeye mu Rwanda, unafite inzu y’imideli ikomeye ya Kabash fashion house. Uyu mukobwa uri mu bakiri bato ariko ufite umutungo utubutse, ku bw’ubucuruzi bwe mpuzamahanga, ku rubuga rwa Instagram ari mu bakurikirwa cyane, dore ko akurikirwa nabasaga ibihumbi 440(440k), mu gihe we akurikira gusa (following) batatu (3).

  1. Knowless BUTERA (@buteraknowless)

Umuhanzikazi ufite izina rikomeye hano mu Rwanda, mu ndirimbo nyinshi yagiye amenyekaniramo ndetse no kuba umugore umwe rukumbi watwaye PGGSS,  biri mu byamuzamuriye izina i Rwanda. Ni umuhanzikazi uririmba injyana ya R&B agakorera mu nzu itunganya umuziki ya KINA MUSIC y’umugabo we Ishimwe Clement.  Kuri Instagram ye akurikirwa nabarenga ibihumbi 456(456k),mugihe we akurikira (Following)  abagera ku 120.

  1. Meddy (@meddyonly)

Umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki muri USA, uyu nawe ni umuhanzi ukundwa na benshi ariko bikaba akarusho bigeze ku gitsina gore. Uyu niwe muhanzi wa mbere ufite indirimbo yarebwe cyane kurusha izindi kuri youtube hano mu Rwanda, ku rubuga rwe rwa Instagram naho ntiyasigaye inyuma kuko akurikirwa nabarenga ibihumbi 533(533k), maze nawe agakurikira (following) abasaga 331.

  1. Shaddyboo (@shaddyboo_92)

Kuba atakivugwa bihambaye mu bitangazamakuru nkuko yavugwaga mbere, ntibimubuza gukundwa bikomeye nabakoresha urubuga rwa Instagram.  Byagorana kuba wasanga utazi uyu mugore, ni umwe mu bakoresha urubuga rwa instagram cyane, akaba ari nawe uyoboye abandi mu gukurikirwa na benshi, aho akurikirwa nabarenga ibihumbi 700.

Uyu ni umugore rimwe na rimwe ukora ibijyanye n’imideri, akaba kandi numwe mu bakoreshwa mu mashusho y’indirimbo zitandukanye, yagiye avugwa mu rukundo n’ibyamamare bitandukanye biri no muri bimwe byamuzamuriye izina mu Rwanda no hanze yarwo. Ku rubuga rwe rwa Instagram akurikirwa nabantu barenga ibihumbi 702(702k),maze agakurikira abasaga 178.

Urwo rwari urutonde rw’ibyamamare 20 byo mu Rwanda bikurikirwa nabantu benshi. Ubwo uru rutonde rwakorwagwa ntihirengagijwe ko hari nizindi accounts nazo zikurikirwa nabantu benshi, ariko zidafite umuntu runaka zanditseho. Murizo harimo nka Inyarwanda.com, Radio Rwanda, Abahanzi Nyarwanda  nizindi nyinshi zitandukanye nazo zikurikirwa kandi cyane.  Uramutse ufite inyunganizi cyangwa ikindi igitekerezo watwungura byaba ibyagaciro kucyidusangiza muri comment.

Kurikira Shima John Beda kuri Instagram

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?