Inkomoko y’insigamugani umugabo mbwa aseka imbohe

Umugabo mbwa aseka imbohe. Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu usekera cyangwa agashinyagurira undi ugeze mu y’abagabo nibwo bagira bati burya koko umugabo mbwa aseka imbohe.

Iyi nsigamugani yakomotse kuri Rugaju rwa Mutimbo umugaragu w’akadasohoka wa Gahindiro ubwo yari aboheye ku ibuye rya Ruyumba h’i Musambira mu Majyepfo y’u Rwanda ahayinga mu 1800.

Rugaju rero wari umutoni kwa Gahindiro wisanzuraga akidagadura akanakora icyo ashatse mu ngoma ya Gahindiro byaje kumukomerera nyuma y’aho shebuja Gahindiro atangiye kuko haje igihuha kivuga ko Rugaju rwa Mutimbo ariwe waroze umwami hose biremerwa kugera n’ibwami ariko babura aho bamuhera bamutanga ngo akanirwe urumukwiye kuko yari umunyamaboko cyane.

Nkuko bisanzwe nyuma y’uko umwami atanze yagombaga kugira umusimbura ku ngoma. Igihe cyo kwimika Rwogera cyarageze indagu zigaragaza ko agomba kuzimikirwa i Musambira kw’ibuye rya Ruyumba ariko babihisha Rugaju.

Baragiye barahubaka, bimika rwogera bamwita Mutara nkuko byagomba. Rugaju akibimenya byaramubabaje cyane ajya i bwami kubaza impamvu bimitse umwami bakabimuhisha akigerayo baba baramufashe bamutaye ku wa kajwiga(Baramuboha) Rubanda bakimara kumva irigwiriye Rugaju wahoze ari umutoni i bwami barashika baza gushungera bamunnyega ariko Rugaju wari umuhanga w’akataraboneka mu gusubiza neza kandi binyuze ubwenge bamubwira bamunnyega akabasubiza abanegura.

Mu kivunge cy’abari bashungereye havuyemo Rufari rwa Nturo atangira kumutuka ati ” Ceceka uri imbwa wa mbwa we! Haraho Gahindiro yagutonesheje ukamwitura kumuroga?”, Rugaju ati” Icyampa ngo Semukanya(rimwe mu mazina ya Gahindiro) azuke iyi ngoyi yayinkuraho akayiboha uwayimboshye. Najyaga kumuroga se ngo undi wimye ampe iki nari naraburiye kwa Gahindiro?”

Burya rero koko ngo akazapfa kabungira akazakica nibwo haje umugabo aba azanye ikibando atangira guhuragura Rugaju nawe arataka wa mugabo aramuseka cyane ati “ umva ngo kirataka.”, maze mu magambo yuje ubwenge Rugaju yari asanganywe ati “Koko umugabo mbwa aseka imbohe, iyaba hari hambere ngo nsabe i bwami bakubohe maze wowe kuko uri ntwari wihanganire ingoyi we gutaka!”
Akivuga ibyo abari aho bararakara basaba Nyiramavugo(umugabekazi) gutanga uwo mugabo nawe ntiyazuyaza aramutanga.

Ibirari by’Insigamigani 1980

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?