Lionel Messi i Paris, Visit Rwanda mu bitugu by’umwami wa Ruhago ku isi!

Rutahizamu w’agatangaza ku isi bamwe batanatinya kwita umwami wa Ruhago ku isi Lionel Messi, yamaze kwemera gusinyira ikipe ya Paris Saint-Germain ku masezerano y’imyaka 2, nyuma y’imyaka 17 yari amaze akinira ikipe ya  FC Barcelone. 

Messi  w’imyaka 34 benshi mu bamufana ndetse nabo bakinanaga bitaga Mesiya, yatandukanye n’ikipe ya  FC Barcelone nyuma yaho iyi kipe yari yatangarije ko ubushobozi bwayo mu bijyanye n’amafaranga butifashe neza bityo ikamusaba ko yamugabanyiriza 1/2 cy’amafaranga yahabwaga, byaje kunanirana biba aka ya mvugo y’ikinyarwanda ivuga ko inyama utarya uyiharira abandi bakirira maze mu cyumweru gishize   iyi kipe itangaza ku mugaragaro ko inaniwe kumwongerera amasezerano  bitewe n’amikoro make n’ibibazo by’imikorere muri LaLiga.

Umunyamakuru Guillaume Balague ukurikirana cyane umupira w’amaguru muri Espagne, yatangaje ko Messi yamaze kumvikana na Paris Saint-Germain amasezerano y’imyaka ibiri, ashobora kongerwa.

Yagize ati “Byamaze kwemezwa. Lionel Messi agiye kuba umukinnyi wa PSG. Ni ko bimeze, byarangiye. Byabaye mu minota mike ishize.”

Iyi kipe ya PSG isanzwe yamamaza Visit Rwanda, ubu bigiye kuba inyungu ku Rwanda kuko abakunzi b’iyi kipe bagiye kwikuba ku bwinshi kubera iki gihangange kiyigiyemo, ibi bishingira kukuba abenshi mu bafana biganjemo ab’igitsina gore hirya no hino ku isi bavugaga ko aho Messi azagwa ariho bazagwa bivuze ko batari busigare muri FC Barcelone uwatumye bayikunda adahari. Ibyo byaba bisobanuye ko ubutumwa bwo kwamamariza u Rwanda iyi kipe yatangaga bugiye kugera kuri benshi kurusha mbere  bitewe no kwiyongera kumubare wabagiye kujya bakurikirana iyi kipe.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?