U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Brazil mu gikombe cy’isi.

Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ariko y’abagore mu mukino wa  Volleyball mu batarengeje imyaka 20, yisanze mu itsinda A aho iri kumwe na Brazil mu gikombe cy’Isi kizaba mu kwezi kwa Nyakanga kikazabera mu gihugu cy’Ububiligi.

Nyuma ya tombala , ibihugu 16 byose bizakina iki gikombe byahise bimenya  amatsinda biherereyemo, aho ari amatsinda 4 buri tsinda rikaba  rigizwe n’ibihugu 4.

U Rwanda ruri mu itsinda A rihuriyemo ibihugu by’Ubuholandi, Brazil na Dominican Republic.

Mu mwaka wa 2019 u Rwanda rwari mu itsinda rijya gusa n’iri kuko impinduka zabayemo ari ukurisohokamo k’Ubuyapani  hakazamo Ubuholandi.

Itsinda B ririmo Ububiligi, Serbia, Argentine na Cuba.

Itsinda C ririmo Turikiya, Poland, USA na Thailand.

Itsinda D ari naryo rya nyuma ririmo Ubutaliyani, Uburusiya, Misiri na Belarus.

Iki gikombe cy’Isi kikaba giteganyijwe tariki ya 9-18 Nyakanga 2021 mu Bubiligi no mu Buholandi.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Volleball, Mudahinyuka Christophe aherutse guhamagara abakinnyi i 18 bagomba kwitegura imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2021 aho batangiye imyitozo ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi,

Abakinnyi 18 bahamagawe

Abakina ku ruhande: Mukazi Isimbi Jolie (GS St Aloys Rwamagana), Kamariza Aneth (GS St Aloys Rwamagana), Urwiririza Hope (GS St Aloys Rwamagana), Nirere Aliane (GS Indangaburezi), Uwase Céline (GS Indangaburezi) na Tuyishime Aloysie (GS St Aloys Rwamagana)

Abakina hagati: Keza Jovia (GS Indangaburezi), Umutesi Betty (IPRC Huye), Mutanguha Adeline (GS St Aloys Rwamagana), Umutoni Anitha (GS Ste Bernadette Kamonyi), Dusengimana Alphonsine (GS Indangaburezi) na Uwiringiyimana Albertine (APR VC)

Abaha abandi imipira(setters): Kanyana Aneth (GS Ste Bernadette Kamonyi), Mpuhwezimana Diane (GS St Aloys Rwamagana), Mushimiyimana Charlotte (ENDP Karubanda) na Ndagijimana Nancy (GS St Aloys Rwamagana)

Abugarira(libero): Umugwaneza Yvonne (GS Indangaburezi) na Uwamariya Solande (IPRC Kigali)

Umutoza mukuru: Mudahinyuka Christophe
Umutoza wungirije: Ngendahayo Eugène
Umuganga: Umulisa Léa
Team Manager: Kubwimana Gertrude

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?