Urupfu rwa Viviane rwashenguye umugabo we bikomeye cyane.

Umugabo wiyitaTuleh Spanix Terhile kuri facebook ukomoka mu gihugu cya Nigeria  aherutse gushyira ku mbugankoranyambaga inkuru y’akabababaro yatewe n’urupfu rw’umugore we Viviane Tuleh witabye Imana ku munsi we n’umugabo we  bagombaga kwizihiza umwaka bari bamaze basezeranye.

Vivian Tuleh yitabye Imana ku tariki ya 27 Mata 2020, iyi ikaba yari itariki idasanze  ku muryango wabo bombi, kubera ko ariyo tariki bakoreyeho ubukwe mu mwaka ushize wa 2019,akaba ariwo munsi bagombaga kwizihiza umwaka wose bari bamaze bashingiranywe.

Ibi siko byagenze rero, kuko ibyagombaga kuba umunsi w’ibyishimo, umugabo wari witeguye kwishimana n’umugore we kuri uwo munsi, wasimbuwe n’amarira n’agahinda bitewe n’urupfu rw’uyu mugore, nkuko umugabo we Tuleh Spanix Terhile yabigaragaje ubwo yasangizaga aya makuru inshuti ze ku rukuta rwe rwa facebook kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Mata.

Yagize ati “Mugore wanjye nakundaga, uyu munsi tariki ya 27 Mata nibwo twuzuzaga umwaka umwe dusezeranye kubana nk’umugore n’umugabo. Nari kuza kujyana ahantu nkagukorera ibintu byiza buri mugore mwiza yakwifuza, ariko urupfu rwagutwaye kure yanjye”.

Yakomeje ataka cyane  Vivian mbese anamubwira nkaho bakiri kumwe ati” ntawundi uzigera akundutira ngusezeyeho mugore wanjye mwiza utazigera asimburwa n’undi mugore kugeza igihe tuzongera guhurira muri paradizo aho tutazongera gutandukana. Ruhukira mu Mahoro”.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?