Hafashwe ingamba nshya zigamije gukumira Coronavirus hitabwa cyane mu bashoferi mpuzamahanga

Nk’uko Leta y’urwanda yahagurukiye guhangana na n’icyorezo cya Coronavirus yivuye inyuma, ubu yamaze gushyiraho ahantu hakirirwa amakamyo aturutse muri Tanzania mu rwego rwo kwirinda ko yinjira imbere mu gihugu ariko hatazwi uko abayatwaye bahagaze.

Amakamyo avuye mu gihugu cya Tanzania abanza guhagarara ahitwa i Kiyanzi mu Karere ka Kirehe (Kiyanzi logistics platform in Kirehe), ahantu hakora nk’icyambu cyakira amakamyo azana ibicuruzwa aturutse muri Tanzania, ariko hakaba hanatangirwa serivisi za gasutamo, bakaba bafite ubushobozi bwo kwakira amakamyo 150 ku munsi.

Abashoferi bahageze babanza gupimwa ubundi bakajya kuzuza inyandiko zijyanye n’ibicuruzwa bazanye mu Rwanda mu biro bya Gasutamo aho i Kiyanzi mu gihe amakamyo apakiyemo ibicuruzwa, aterwa imiti yica virus, ibyo bikorwa n’itsinda ry’abantu baturuka mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima(RBC).

Uwamariya Rosine, Komiseri mu Kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), ushinzwe serivisi za gasutamo yavuze ko ibyo abo bashoferi bakora ku mupaka bimara igihe kitagera no ku isaha.

Ati” Ibi byorohereza abashoferi b’amakamyo azana ibicuruzwa, kuko impapuro buzuza, babirangiza mu gihe gito gishoboka.Ubu turakora iminsi 7/7, amasaha 24/24 kugira ngo dufashe abo bashoferi buzuze ibyo basabwa kuzuza kandi basubire iwabo badatinze”.

Ntabwo ari ibyo gusa kuko hanatangiye gukurikizwa amabwiriza ya RURA avuga ko umushoferi uvanye imodoka mu gihugu cya Tanzania atari we ugomba kuyigeza i Kigali, mu rwego rwo gukomeza kwirinda ko icyorezo cya Covid-19 gikomeza gukwira mu gihugu.

Umwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

× How can I help you?