Nyuma yaho taliki ya 4 Nyakanga 2021 Ingabo za Leta ya Tigray iyobowe n’ishyaka Tigray People’s Liberation Front(TPLF) yerekaniye abasirikare basaga ibihumbi 7 ba Leta ya Ethiopia bafatiwe mpiri mu mirwano yabahuzaga n’ingabo za Leta ya Ethiopia iyowe na Abiy Ahammed, ubu Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahammed ari guhamagarira ababishoboye kwinjira mu gisirikare mu rwego rwo gufasha Leta kujya guhangana n’indwanyi z’abanyatigray.
Iri tangazo rije, nyuma y’uko mu mpera za Kamena 2021 guverinoma ya Ethiopia yari yatangaje ko ihagaritse imirwano ku ruhande rwayo mu ntara ya Tigreya, iherereye mu majyaruguru y’igihugu cya Etiyopiya mu rwego rwo kugira ngo Abanyatigray bari bamaze amezi agera ku munani mu bihe by’intambara babashe kwitegura ibihe by’ihinga, ibyo Ingabo za Leta ya Tigray zamaganiye kure zikanaha inkwenene Abiy Ahammed zimusaba kwemera ko yamaze gutsindwa urugamba kuko Ingabo za Leta ya Tigray zari zimaze kwisubiza umurwa mukuru w’iyo ntara ya Tigray Mekele.
Ubwo Abiy yatangazaga intambara yeruye ku ntara ya Tigray mu Ugushyingo 2020 yahise atangaza intsinzi mu minsi ijyera kuri ine yakurikiyeho, mu gihe General Gebremichael wari uyoboye abarwanyi bo muri Tigray yahungaga asa nuteza ubwega avuga ko bari kwicwa, gusa akaba yaravugaga ko badatsinzwe ahubwo bagiye kurwanira mu misozi ndetse akanavuga ko bidatinze azagaruka Mekele, ibyo abakurikiraniraga hafi iby’uru rugamba bavugaga ko bitazamufata igihe giciye munsi y’imyaka ibiri nyamara mu mezi 8 atarengaho n’umunsi umwe yongeye kwiyereka itangazamakuru mpuzamahanga ari I Mekele mu murwa mukuru w’intara ya Tigray.
Nyuma y’uko TPLF n’abarwanyi bayo basubiriye I Mekele ibintu bisa naho byahinduye isura kuko kujyeza ubu intambara yatangiye no kwaduka mu bindi bice bituranye na Tigray birimo Amhara na Afar aho abantu bagera mu 170,000 bataye ibyabo nk’uko Umuryango w’Abibumbye(UN) ubitangaza.